FOYER DE CHARITE

« Uwo muryango uzaba ubuhungiro bw’abantu bose bafite intimba kumutima, bazawuboneramo ihumure no kwizera… » Amagambo Yezu yabwiye Marthe Robine

Foyer de Charité ni iki?

Ni umuryango ugizwe n’abarayiki biyeguriye Imana muri Kiliziya Gatolika. Basangira byose kandi bagafatanya gusenga no gukora. Uwo muryango wakira abaje bawugana uka bategurira inyigisho n’amasengesho bitangwa binyujijwe mu myiherero y’iminsi itanu mu bucece.

Abashinze umuryango n’aho washingiwe

I Chate auneuf de Galaure mu Bufaransa,Yezu yabwiye Marthe Robin ati: « Ndashaka gutangira ikintu kidasanzwe kandi gikomeye kubera ikuzo rya Data… » icyo gikorwa kizaba inzu y’umutima wanjye ukinguriwe bose. arongera ati: abanyabyaha, abahabye, abananiwe, nizindi mbabare z’amoko yose baza muri iyonzu gashakiramo ubuzima, urumuri n’imbaraga za Roho. »

Marthe Robin 1902-1981

 

Taliki ya 10 gashyantare 1936  nibwo padiri Georges Finet yahuye na Marthe Robin, Foyer itangira ubwo.

Foyer de Charite igizwe na bande?

Uwo muryango ugizwe n’abapadiri n’abarayiki (abahungu n’abakobwa) biyegurira Imana baba hamwe bakaba bafite umupadiri hagati yabo nk’umubyeyi mu bana be (père du Foyer).

Ingabire mwihariko ya Foyer de Charité (Charisme)

Ubwuzuzanye bw’abasaserdoti n’abalayiki ma kwamamaza ijambo ry’Imana, binyuze mu myiherero.

 

MU RWANDA

 

Mu 1965, padiri Guy Claessens wari mu butumwa mu Rwanda yagiye kwiherera i Chateauneuf, aganira na Martha amubwira aya magambo:

« Ni koko Imana irashaka Foyer de Charité mu Rwanda. Ni ngombwa kwogisha urukundo rw’Imana hejuru y’ivangura ry’amoko n’amacakubiri ma turere, mu madini, mu mvugo, mu ntekerezo, mu nyigisho, mu bukungu, … iyo mitandikanire yose ni ikimenyetso kigaragara cy’ubukungu butagereranywa bw’inema z’urukundo rw’Imana mu bantu. »

Taliki 11 gashyantare 1968 hasomwe missa yo gutangiza Foyer de Charite mu Rwanda i Remera-Ruhondo.

Ibikorwa bya Foyer de Charité y’i Remera-Ruhondo

Igikorwa kiduhuza n’izindi Foyer ku isi ni ukwakira abaje mu myiherero y’iminsi itanu tukabafasha guhura n’Imana, mi nyigusho, amasengesho, mu kiruhuko ku mubiri no ku mutima kandi byose bikaba mu mutuzo (silence).

Ibindi dukora:

1) Imiryango ya gisiyo gatolika n’imiryango mboneza mu bano ikorera kuri Foyer igafashwa n’abamwe mu bagize umuryango wa Foyer;

  • Intama za Yezu (urubyiruko n’abana batozwa kubaho bakurikira ivanjiri bunvira Yezu umushumba mwiza)
  • Abubatsi b’amahoro (urbyiruko n’abana batozwa kubaka amahoro binyuze mu ivanjili)
  • Umuryango w’impuhwe z’Imana (abayeyi n’urubyiruko bahura buri wa gatanu mu isengesho n’ibikorwa by’urukundo)
  • Action familiale (Abashakanye bahabwa amahugurwa yo kubaneza imbyaro ku burya bwa kamere)
  • Ingo z’amahoro (Abashakanye bahabwa amahugurwa yo kubaka amahoro bahereye mu rugo iwabo)

2) Umwiherero w’umutu umwe

3) Gutega amatwi abaje batugana mu mwiherero cyangwa hanze yayo ( Accompagnement)

4) Kwakira abifuza kuruhuka

5) Kwakira amatsinda yihariye mu myiherero y’igihe gito (Sessions)

 

 

 



 

 

 

 

 

Enregistrer

Enregistrer